Jay Mathisen yishimiye kugaruka mu Rwanda gutanga ubumenyi ku barimu
Itsinda ry’abarimu n’abayobozi mu bigo by’amashuri ‘Bend-La Pine Schools’ bazaruhukira mu Rwanda mu kiruhuko gito cya ‘Spring’ gitangira hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Gicurasi. Uku kuza mu Rwanda birasa n’aho byamaze kuba ihame ko buri mwaka biba bakazafasha mu guhugura abarimu bo mu Rwanda mu turere tunyuranye.
Iki gikorwa gihuza abarimu bishakamo ubushobozi bayobowe n’umuyobozi w’Ikigo gushamikiyeho amashuri menshi muri Leta ya Oregon ‘Bend-La Pine Schools’ ariwe Assistant Superintendent Jay Mathisen.
Uyu yatembereye mu Rwanda mu 2010 ubwo yari akiri umunyeshuri mu cyiciro cya nyuma cya kaminuza muri Kaminuza yitwa George Fox University mu ishuri nderaberezi ry’iyo kaminuza.
Icyo gihe yari afite intego yo gufasha abarimu bateguraga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ‘Master’s’. Avuga ko ubwo yageze mu Rwanda bwa mbere yasangiye ifunguro rye n’undi Munyamerika mugenzi we wahuguraga abarimu mu buryo bwo gufasha bagenzi babo mu Rwanda.
Mathisen agira ati “Nasabye ko twafatanya ibikorwa byabo mu gihe narinsigaje ku rugendo rwanjye, bityo buri gitondo nafataga moto njya ku mashuri igihe kinini. Ni ukuri narabikunze.”
Uru rugendo rwafashije cyane Mathisen mu bushakashatsi bwe nk’umunyeshuri ‘dissertation’, bwibandaga mu kumenya cyane ibijyanye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku mpinduka eshatu zijyanye n’uburezi.
Mu gusoza ubushakashatsi bwe, Mathisen yanditse ko “Ingaruka Jenoside ‘slaughter’ yagize ku buryo bw’imyigishirize mu Rwanda ntizigira ingano, ndetse zirakomeje mu buryo bumwe na n’ubu.”
Atanga inama, ariko avuga ko “inama ze zitabonera ibisubizo ikibazo gikomeye cy’imbogamizi uburezi bufite.”
N’ubwo hari imbogamizi, Mathisen yiyemeje gufasha mu guhindura ibintu bimwe na bimwe by’imbogamizi abarimu bo mu Rwanda bahura nazo, cyane mu bijyanye no kugera ku buryo bugezweho bwo gukora ubushakashatsi.
Kuva yasura u Rwanda ku nshuro ya mbere, Mathisen yabaye umuyobozi w’umuryango yashinze ukorana n’undi witwa ‘International Education Exchange (IEE), ugizwe n’Abanyarwanda ukaba ufasha mu kongerera abarimu ubushobozi mu mwuga bakora.
Muri uyu mwaka intego ya Mathisen ni ugufasha mu guhugura abarumu 40 bazoherezwa na IEE mu bigo 80 bakazafasha abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 80.
Karen Stiner, wabashije kugera mu Rwanda na we mu cyiciro cya mbere, yagize ati “Bitewe n’icyerekezo cya Mathisen Jay, twabashije gufasha abantu benshi, ndetse bishobotse abarimu babarirwa mu bihumbi. Kuba narageze mu Rwanda byampinduyeho ikintu gifatika.”
Stiner avuga ko mu Rwanda havugwa indimi nyinshi ari cyane Icyongereza gikoreshwa mu kwigisha abana kikaba gikeneye kwitabwaho habaho abantu bahugura abarimu.
Mathisen avuga ko ubwo yari mu Rwanda kwigisha byakorwaga hifashishwa ingwa abana basubira mu byo mwarimu avuga.
Agira ati “Ubwo nariyo mu 2010, kwiga byari ‘chalk-and-talk’ (kwiga hakoreshwa ingwa ku kibaho).” Yongeraho ati “Ikindi amasomo yari ateguye mu Cyongereza mu gihe abana benshi batabashaga kucyumva.”
Avuga ko abana bageragezaga kwigana ibimenyetso bakabifata mu mutwe, ariko batamenye neza amasomo bize. Kuri ubu amarimu boherezwa na IEE batekereza uburyo bafasha abanyeshuri gutekereza ku mukoro bahawe bakabazwa ibibazo.
Ibi bintu ngo kuri we byazanye impinduka zifatika ku mashuri akorana na IEE, ugereranyije n’atabona ubwo bufasha.
Itsinda ry’abo Banyamerika rizaza mu Rwanda rigizwe n’Umuyobozi mukuru w’ikigo Bend High School H.D. Weddel n’umugore we na we wigisha n’abana babo babiri, Umuyobozi w’ikigo Highland Magnet School Paul Dean n’umugore we, Kathleen Yaeger na we wigisha mu kigo Bend High mu bijyanye na science na Mathisen Jay n’umugore we Shannon n’abana babo babiri.
UMUSEKE.RW
No comments:
Post a Comment